Aho tubarizwa

RWAMREC 

Kimironko, Road to Kigali Parents' School
KG 15 AVE 6 (OR) KG 149 ST 1
P.O.Box 5768 Kigali
Tel: + 250 788315140
       + 250 788381183
       + 250 788381184
email: info@rwamrec.org
Website: www.rwamrec.org

Dukurikire kuri Twitter

Inkoranyambaga zacu

Akanyamakuru kacu


Mu bikorwa by’ingenzi bya RWAMREC harimo :

  • Ubukangurambaga bugamije gushishikariza abagabo kugira imyumvire n’imyifatire/imyitwarire byiza itanga icyizere mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina,
  • Gukora ubushakashatsi no ku mpinduke mu myumvire n’imikorere ya kigabo yaba igaragara nk’isoko ry’ihohoterwa rishingiye ku gitsina,
  • Kubaka ubushobozi ku yindi miryango n’izindi nzego mu kwinjiza mu bikorwa byabo bisanzwe uburyo butanga uruhare n’ubufatanye bw’abagabo (MenEngage approach) mu bikorwa by’iterambere kandi biteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,
  • Guhugura no gutegura imfashanyigisho ku ruhare rw’abagabo n’abagore (abahungu n’Abakobwa) muri gahunda z’uburinganire n’ubwuzuzanye,
  • Gukora ubuvugizi no kugira ibiganiro na Leta n’abandi bafatanyabikorwa ku ishyirirwaho n’iyubahirizwa rya za politiki n’izindi ngamba zigamije guteza imbere ihame ry’uburinganire no gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,
  • Gukora ibiganiro mu mashuri mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko rw’abasore, n’abakobwa mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane
  • Guteza imbere umuco wo kuba umugabo nyawe ufite impyitwarire n’imyifatire irwanya ihohotera mu nzego z’umutekano, police nabanyeshuri.

Ibi bikorwa byose bizakorwa mu nzego zitandukanye nko mu Buzima, uburezi, kongerera ubushobozi Abagabo ku buryo bwihariye, gukorana mu bufatanye n’Abagore, ndetse na gahunda zo kurwanya ubukene, gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugamba, ibiganiro mpuzambaga mu gukumira no kurwanya hohoterwa rishingiye ku gitsina, kongerera ubushobozi inzego zibanze mu kwinjiza muri gahunda zabo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye abagabo bafitemo uruhare (MenEngage approach).


Article crated on 2014-03-23 21:38:08
#socialtags

Shakisha

     

Indangagaciro zacu

  • Imiterere kamere y’abagabo ni urukundo, kwita ku bantu no kumva ibibazo byabo, bashobora kugira impuhwe no kudahohotera

  • Abagabo bakomeye ntibake-nera kubabaza cyangwa kunnyega abandi

  • Abagabo nyabo ntibatinya uburinganire

  • Ntibahohotera, ntibangiza kandi ntibikubira uburyo bwo gukemura ibibazo n’amakimbirane

Ibyavuzwe ku buringanire

  • “Igihugu kitigisha igitsina gore kimeze nk'umugabo ukoresha ukuboko kwe kw'i buryo gusa. .” ― Jostein Gaarder, Sophie's World


  • “Ni abagore bagomba gukora imirimo imwe kimwe n'abagabo, tugomba kubigisha bimwe bose. ” ― Plato,

  • “Muri Politiki, niba wifuza bivugwa, baza umugabo, niba wifuza ko hagira igikorwa, bishinge umugore!” Margaret Thatcher