Aho tubarizwa

RWAMREC 

Kimironko, Road to Kigali Parents' School
KG 15 AVE 6 (OR) KG 149 ST 1
P.O.Box 5768 Kigali
Tel: + 250 788315140
       + 250 788381183
       + 250 788381184
email: info@rwamrec.org
Website: www.rwamrec.org

Dukurikire kuri Twitter

Inkoranyambaga zacu

Akanyamakuru kacu


Icyerekezo cya RWAMREC : Icyerekezo cy’Umuryango RWAMREC ni uguhindura u Rwanda igihugu cy’amahoro aho abagabo n’abagore bafatanya inshingano zo guteza imbere imiryango no kuyiyobora mu buringanire, ubwuzuzanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa buri wese.

Misiyo (Mission): Inshingano y’umwihariko cyangwa misiyo y’Umuryango RWAMREC ni uguteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye binyujijwe mu kubaka no guteza imbere imyumvire n’imyitwarire ya kigabo izira ihohotera, iganisha ku bufatanye hagati y’abagabo n’abagore no gushyigikira iterambere ry’Umugore, kuba intangarugero n’umusemburo w’impinduka nziza mu bandi bagabo mu kuba ababyeyi beza no guteza imbere imiryango ifite ubuzima buzira umuze, kubahiriza uburenganzira bwa muntu harimo ubw’abagore n’abana, no kurandurana n’imizi umuco n’ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Intego z’Umuryango RWAMREC ni:

  1. Guteza imbere uburyo bwibanda ku bagabo (MenEngage Approach) bikozwe n’abandi bagabo mu kurandurana imizi ihohoterwa rikorwa n’abagabo rikibasira abagore n’abana, ndetse n’izindi ngamba zigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda;
  2. Guteza imbere imyitwarire n’imyumvire myiza y’abagabo igamije kurwanya ihohoterwa no guteza imbere uburinganire mu iterambere ry’u Rwanda;
  3. Kubaka ubufatanye hagati y‘abagabo n‘abagore mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango;
  4. Gushyiraho umuyoboro ugamije gushigikira abagore no kungurana ibitekerezo hagati y’abagabo n’abagore mu buringanire no mu bwuzuzanye hagamijwe iterambere rya bose;
  5. Gushyira ahagaragara amakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze mu bushakashatsi, no gukoresha ibyavuye mu bushakashatsi mu igenamigambi ry’I ibkorwa.

Article crated on 2014-03-23 21:38:08
#socialtags

Shakisha

     

Indangagaciro zacu

  • Imiterere kamere y’abagabo ni urukundo, kwita ku bantu no kumva ibibazo byabo, bashobora kugira impuhwe no kudahohotera

  • Abagabo bakomeye ntibake-nera kubabaza cyangwa kunnyega abandi

  • Abagabo nyabo ntibatinya uburinganire

  • Ntibahohotera, ntibangiza kandi ntibikubira uburyo bwo gukemura ibibazo n’amakimbirane

Ibyavuzwe ku buringanire

  • “Igihugu kitigisha igitsina gore kimeze nk'umugabo ukoresha ukuboko kwe kw'i buryo gusa. .” ― Jostein Gaarder, Sophie's World


  • “Ni abagore bagomba gukora imirimo imwe kimwe n'abagabo, tugomba kubigisha bimwe bose. ” ― Plato,

  • “Muri Politiki, niba wifuza bivugwa, baza umugabo, niba wifuza ko hagira igikorwa, bishinge umugore!” Margaret Thatcher