Aho tubarizwa

RWAMREC 

Kimironko, Road to Kigali Parents' School
KG 15 AVE 6 (OR) KG 149 ST 1
P.O.Box 5768 Kigali
Tel: + 250 788315140
       + 250 788381183
       + 250 788381184
email: info@rwamrec.org
Website: www.rwamrec.org

Dukurikire kuri Twitter

Inkoranyambaga zacu

Akanyamakuru kacu


Impamvu ya gatatu, ni uko hagaragara imyumvire n’imyitwarire ya kigabo itari myiza (forms of negative masculinities) bigira ingaruka ku mibereho n’ubuzima bw’abagabo ubwabo. Byagiye bigaragarira cyane cyane mu imyitwarire y’abagabo mu kutita ku buzima bwabo n’ubw’abagize umuryango wabo. Byagaragaye ko abagabo batitabira kujya kwa muganga gushaka ubufasha mu iby’ubuzima n’ubuvuzi, abagabo bamwe bakumva ko bajya kwa muganga gusa ari uko barembye cyane, cyangwa ntibafashe abagore n’abano babo mu kubona serivisi z’ubuzima batinya ko abandi bagabo babaseka cyangwa bakitwa inganzwa. Abandi bakishora mu bikorwa bifite ingaruka zikomeye ku buzima bwabo nko kunywa inzoga nyinshi n’ibindi bisindisha bikomeye kandi bazi ko byangiza ubuzima bwabo (nk’uko uyu munsi hari ababizira), nko gutwara imodoka ku muvuduko uri hejuru cyane ku buryo bushobora guteza impanuka. Hagaragaraga ndetse n’ikibazo cy’imyumvire ishyira bamwe mu bagabo kwiyahura bakiyambura ubuzima bwabo, abandi bakishora mu mibonano mpuzabitsina irimo ingaruka nyinshi mbi ku uyikora n’uyikorerwa ntacyo bibabwiye, n’indi myitwarire nk’iyo igira ingaruka ku buzima n’imibereho y’Abagabo (risky masculine behaviors). Guteza imbere imyumvire n’imyitwarire myiza ya kigabo ikaba yafasha Abagabo kubaho neza ku bwabo n’imiryango yabo, kubana neza n’abo bashakanye, abo baturanye ndetse n’abandi bose, bityo bikabongera kuramba nk’abagore (abagore barama igihe kirekire kurusha abagabo kubera zimwe muri izi mpamvu). Birazwi ko imyitwarire nk’iyi ni nko kwihohotera kandi nta uwabera abandi neza atibereye neza ubwe, cyangwa ngo akunde abandi atikunze ubwe. Ibi byanafasha no mu kurwanya no guca (binyuze muri gahunda zihariye) ihohoterwa bamwe mu bagore bakorera abagabo, ariko bikagirwa ibanga (bigacecekwa) kubera umuco ukiziritse bamwe, no gutinya uko sosiyete ngari yababona cyangwa yabavugaho.

Icyari kigamijwe mu gushinga Umuryango RWAMREC kwari kugira ngo abagabo begere abandi basangizanye ubumenyi n’imyumvire myiza, babashishikarize kwegera bagenzi babo kugira ngo hatezwe imbere imikorere myiza ishingiye ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Iri hame rigomba guttezwa imbere binyuze mu bikorwa bihindura bikanazamura imyitwarire n’imyumvire myiza ya kigabo, guteza imbere ibiganiro hagati y’abagabo n’abagore (cyane cyane abashakanye) kugira ngo bakumire ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bazamure imyumvire n’ubufatanye by’Abagabo n’abagorre mu guteza imbere uburenganzira bwabo, no gushishikariza abagabo n’abagore gushyira mu bikorwa imyitwarire idahohotera (non violent behaviors) igamije iterambere rirambye n’ubuzima buzira umuze mu miryango yabo.


Article crated on 2014-03-02 21:44:08
#socialtags

Shakisha

     

Indangagaciro zacu

  • Imiterere kamere y’abagabo ni urukundo, kwita ku bantu no kumva ibibazo byabo, bashobora kugira impuhwe no kudahohotera

  • Abagabo bakomeye ntibake-nera kubabaza cyangwa kunnyega abandi

  • Abagabo nyabo ntibatinya uburinganire

  • Ntibahohotera, ntibangiza kandi ntibikubira uburyo bwo gukemura ibibazo n’amakimbirane

Ibyavuzwe ku buringanire

  • “Igihugu kitigisha igitsina gore kimeze nk'umugabo ukoresha ukuboko kwe kw'i buryo gusa. .” ― Jostein Gaarder, Sophie's World


  • “Ni abagore bagomba gukora imirimo imwe kimwe n'abagabo, tugomba kubigisha bimwe bose. ” ― Plato,

  • “Muri Politiki, niba wifuza bivugwa, baza umugabo, niba wifuza ko hagira igikorwa, bishinge umugore!” Margaret Thatcher