Aho tubarizwa

RWAMREC 

Kimironko, Road to Kigali Parents' School
KG 15 AVE 6 (OR) KG 149 ST 1
P.O.Box 5768 Kigali
Tel: + 250 788315140
       + 250 788381183
       + 250 788381184
email: info@rwamrec.org
Website: www.rwamrec.org

Dukurikire kuri Twitter

Inkoranyambaga zacu

Akanyamakuru kacu


 Uburinganire n’ubwuzuzanye

Rwanda Men’s Resource Centre ifite gahunda z’inyigisho n’ubukangurambaga bw’abantu benshi, gahunda zikoresha itangazamakuru ndetse n’ibiganiro mbwirwaruhame, gahunda z’ubujyanama n’ibindi. Izo gahunda zose zigamije gushyira abagabo n’urubyiruko mu rugamba rwo gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina (GBV), kwimakaza ubugabo bwubaka ndetse n’indangagaciro z’umuco byose bijyanishijwe n’ubumenyi ngiro bwo mu mibereho n’imibanire ya buri munsi na bagenzi babo b’igitsina gore.

 Ihototera rishingiye ku gitsina

Mu rwego rwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina (GBV), gahunda z’ibiganiro muri za Kaminuza no gusura amashuri zizashyirwa mu bikorwa kugira ngo haboneke uruhare rw’urubyiruko rwinshi rushoboka muri iki gikorwa. Ibiganiro byihariye byerekeye ubuhanga bwo gufasha abagabo guhangana n’imyitwarire ya bagenzi babo ku mibonano mpuzabitsina n’ihohotera bizategurwa n’abagabo kandi bihabwe abagabo mu bigo by’amashuri ndetse no hanze yabyo.

 Ubuvugizi 
BMu buvugizi, Rwamrec yifashisha uruhare rw’abashyiraho za politiki, abagize Inteko Ishinga Amategeko, imiryango itegamiye kuri Leta, Leta ubwayo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa binyuze mu biganiro, ubukangurambaga no kubaka ingaga n’ubumwe nabo kugira ngo bashyireho politike n’ingamba nyazo zo gukemura ibibazo byerekeye uburinganire n’ubwuzuzanye duhereye mu mizi yabyo.


Article crated on 2014-09-27 17:01:10
#socialtags

Shakisha

     

Indangagaciro zacu

  • Imiterere kamere y’abagabo ni urukundo, kwita ku bantu no kumva ibibazo byabo, bashobora kugira impuhwe no kudahohotera

  • Abagabo bakomeye ntibake-nera kubabaza cyangwa kunnyega abandi

  • Abagabo nyabo ntibatinya uburinganire

  • Ntibahohotera, ntibangiza kandi ntibikubira uburyo bwo gukemura ibibazo n’amakimbirane

Ibyavuzwe ku buringanire

  • “Igihugu kitigisha igitsina gore kimeze nk'umugabo ukoresha ukuboko kwe kw'i buryo gusa. .” ― Jostein Gaarder, Sophie's World


  • “Ni abagore bagomba gukora imirimo imwe kimwe n'abagabo, tugomba kubigisha bimwe bose. ” ― Plato,

  • “Muri Politiki, niba wifuza bivugwa, baza umugabo, niba wifuza ko hagira igikorwa, bishinge umugore!” Margaret Thatcher