Phone: +250 788315140 Email: info@rwamrec.org

RWAMREC urakangurira abashakanye kwimakaza amahoro n’umutekano mu miryango yabo hagamijwe kurwanya ubusambanyi bukorerwa abana. Ubu butumwa RWAMREC yabuhaye abaturiye akarere ka Rulindo mu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:Twubake umuryango twifuza turwanya ubusambanyi bukorerwa abana. Abitabiriye iki gikorwa bavuga ko ubu bukangurambaga ari umusemburo w’amahugurwa basanzwe bahabwa na RWAMREC ku gukemura no gukumira amakimbirane yo mu ngo bukaba bugiye kubasha gusigasira umutekano w’abana babo babarinda abashobora kubasambanya.

Sibomana Jean Baptiste atuye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Rukozo.We n’umugore we bamaze imyaka irenga itatu bahugurwa na RWAMREC ku gukumira no kurwanya ihhoterwa ryo mu ngo. Abamuzi atarahugurwa bavuga ko yari ikirangirire mu guhohotera umugore we.yasesaguraga umutungo awujyana mu nshoreke no mu businzi yataha agakubita umugore we abana bagahunga bakajya kurara mu baturanyi. Sibomana ubwe avuga ko hari ubwo yashatse gutema umugire we n’ishoka akamuhusha agatema ihene ijosi rigahita rivaho. Agira ati:"Nari nk’igikoko.sinakundaga umuryango wanjye numvaga ko bahora bantinya kugira batambaza ngo amafaranga nayashyize he.naratahaga abana bagahunga.” Sibomana yongeraho ko kutita ku nshingano z’urugo no kudatanga umutekano byashoboraga gutuma abana be bashukwa n’abashaka ku basambanya ingaruka mbi zikagaruka ku muryango we. Agira ati:"Mfite abakobwa bane,sinitaga kukubagurira ibyo bakeneye.amahane yanjye yatumaga bahunga sinamenyaga ngo baraye he.urumva ko iyo hagira ababasambanya ninjye wari kuba nabigizemo uruhare.”

Basenyurwabo Felicien nawe atuye mu karere ka Rulindo mu murenge wa Cyungo.we ngo yahoraga ahunga inzego z’ubuyobozi kubera guhora akubita umugore we n’abana. Agira ati:"Nahoraga mpunga ubuyozi.byahosha nkagaruka ari nako umugore wanjye ahungisha abana ngo nindwana bo babe batekanye.aho babaga bari ntawamenyaga ibyo babaga barimo,ntibarare mu rugo.sinamenyaga uko babayeho yewe na nyna ntibaganiraga bihagije.kubashukisha utuntu bakabasambanya rero byari byoroshye.” Ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Rulindo Madame Mujijima Jurithe arasaba ababyeyi kurwanya amakimbirane yo mu ngo ku nyungu z’umutekano n’ubuzima bwiza by’abana babo. Madame Mujijima avuga ko byoroshye gushuka umwana uvuka mu muryango urangwamo amakimbirane ukamusambanya kuko aba yumva ko byibuze abonye umuntu umuha urukundo n’ibindi akenera mu buzima busanzwe. Ariko aranasaba abana kwirinda irari no kurangwa n’ubutwari bwo guhakanira ababashukisha impano bashaka kubasambanya. Aragira ati:" ugasanga umwana arisobanura ngo yanguriye iki n’iki ansaba kumusura,yanguriye telefoni ansaba nawe kumushimisha antera inda,…Bana muri aha,ndetse mbatumye no ku bataje,nimwige kuvuga OYA.mwange izo mpano kuko ziza ziherekejwe n’ibyangiza ubuzima bwanyu.

Bwana HABINSHUTI Martin,ni umukozi w’umuryango RWAMREC. arasaba buri munyarwanda wese kugira uruhare mu kurwanya ubusambanyi bukorerwa abana,bikaganirwaho mu biganiro bya buri munsi. Yagize ati:"mu miryango yacu,amashyirahamwe tubamo,aho duhahira n’aho dusangirira n’inshuti ntidusibe kuganira ku kibazo cyugarije u Rwanda cyo gusambanya abana.abo dukekaho izo ngeso tubatangire amakuru ku nzego zibishinzwe kugira ngo dukumire icyo cyaha kitaraba kuko uhishira umurozi akakumara ku rubyaro” Umuryango RWAMREC uhugura imiryango yatoranjijwe irangwamo amakimbirane kurusha iyindi.Mu Karere ka Rulindo,ngo iyi miryango yahuguwe ifatanyije n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze yagize uruhare mu guhugura indi miryango igaragaramo ihohoterwa ibinyujije mu buhamya bw’uko bahoze mu makimbirane n’uko babaye mu mahoro n’iterambere ubu. Ibi bikaba byaragaanyije umubare w’ingo zarangwagamo amakimbirane mu Karere ka Rulindo. Ibarura ryakozwe n’Umurenge wa Rukozo mu mwaka w’2014 mbere y’uko RWAMREC itangira ubukangurambaga muri uwo Murenge ryagaragaje ko ingo 94 zabanaga mu makimbirane;imiryango 174 yabanaga itarasezranye mu mategeko n’abaa umunani basambanyijwe bagaterwa inda. Mu kwezi k’ugushyingo 2018 ibarura ry’uwo Murenge ryagaragaje ko imiryango 92 mu miryango 174 yabanaga itarasezeranye yasezeranye.Ingo 67 mu ngo 94 zavuye mu makimbirane naho abana bane nibo basambanyijwe.Abahamwe n’ibyaha byo gusambanya abo bana,babiri muri bo barafunzwe aho umwe yakatiwe igifungo cy’imyaka25 undi akatirwa igifungo cy’imyaka 30 kuko yari yaramugize umugore we.