Phone: +250 788315140 Email: info@rwamrec.org

Ni mu bukangurambaga bumaze iminsi 16, aho Umuryango utegamiye kuri Leta (Rwamrek) ufatanyije n’Akarere ka Karongi mu mushinga witwa Prevention Plus bagishije imirenge yose igize akarere kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, no kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Bigishije ko ibitsina byombi bigomba kugira uruhare rungana mu kurwanya ihohotera, abatuurage basobanurwa ibyaha bishingiye ku ihohotera muri rusange.

Mu murenge wa Ruganda ahasorejwe iki gikorwa ku wa kane tariki 13 Ukuboza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Twamugabo André yavuze ko uyu mwaka bafite abana 31 batewe inda.

Ahenshi, kubera imiterere y’uyu murenge wa Ruganda ngo usanga ibibazo nk’ibi by’ihohotera rishingiye ku gitsina babirangiriza mu muryango bikamenyekana mu buyobozi nyuma.

Ati “Ndababwiza ukuri ko muri uyu murenge hari ibibazo by’ihohotera ritandukanye birenga 90, ni byinshi ariko turabasaba ubufatanye.”

Abaturage bahawe umwanya ngo batange ibitekerezo ariko bose bagashinja inzego z’ibanze ko bazibwiye ikibazo bikarangirira ku muyobozi w’Umudugudu.

Ntagwabira Fabien umukozi wa RWAMREK mu Karere ka Karongi yabwiye Umuseke ko ikibazo babonye gikomeye ari abana bahohoterwa bagaterwa inda bakabura uburenganzira mu bijyanye n’Amategeko, kuvurwa cyangwa bagacibwa mu muryango bakomokamo.

Ati “Ikigaragara muri rusange ababyeyi ntibagiha abana uburere, ikindi kandi ntabwo batanga amakuru kubera bwa burere buke ugasanga umwana arabyaye.

Turasaba abaturage kwimakaza umuco wo gutanga amakuru ku ihotera iryo ari ryo ryose rikorerwa abana kugira ngo bagire uburenganzira mu mategeko no kwa muganga, no mu muryango.”

Muri rusange mu mirenge ifite ikibazo gikabije cy’ihohotera, Gitesi ni wo wabonetsemo ingero nyinshi z’ihohotera rishingiye ku gitsina, bakaba bagikusanya imibare yose kuri iki kibazo mu Karere hose.

Source: umuseke.rw