Strict Standards: Only variables should be passed by reference in /home/clients/a0bf0540958599b65a869b1d0c7e4a60/web/tmp/cache/skel/html_420b85449b3a67cab88d772d2d052b7d.php on line 647
W E L C O M E   T O   R W A M R E C   O F F I C I A L  W E B S I T E

Contact address

RWAMREC 

Kimironko, Road to Kigali Parents' School
KG 15 AVE 6 (OR) KG 149 ST 1
P.O.Box 5768 Kigali
Tel: + 250 788315140
       + 250 788381183
       + 250 788381184
email: info@rwamrec.org
Website: www.rwamrec.org

Follow us on Twitter

Our Social Media

Newsletter subscription


Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore, RWAMREC (Rwanda Men’s Resource Centre) bwagaragaje ko abagabo bashobora guhinduka bakita ku buzima bw’umugore n’umwana, ikindi ngo nuko imirimo yari yarahariwe abagore ubu n’ umugabo ashobora kuyigiramo uruhare.

Ubu bushakashatsi bwiswe “Randomised Control Trial” bwakorewe mu turere tune two mu Rwanda bwagaragaje ko habayeho igabanuka ry’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku rugero rwa 40%.

Umuyobozi wa RWAMREC Rutayisire Fidele, asanga ubu bushakashatsi burimo ibanga.

Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru Yagize ati ”Niba dushaka kugera ku buringanire nyabwo tugomba gukora nk’abagabo, niba dushaka kugera ku buzima bw’umugore burambye n’umwana ku rwego rushimishije, umugabo uwo ariwe wese agomba kubigiramo uruhare.”

Uwari uhagarariye Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko uruhare rw’umugabo mu kwita ku mibereho y’umuryango rufite akamaro kanini ndetse ko ubu bushakashatsi ari indi ntambwe yunganira Leta, aho yavuze ko U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu bice bitandukanye by’ubuzima, harimo kuboneza urubyaro, kugabanya impfu z’abana n’izababyeyi bapfa babyara, uruhare rw’umugabo mu guherekeza umugore we kujya kubyara ni runini kandi biba bishimishije cyane.

Nubwo bigaragara ko muri ikigihe kwimakaza ihame ry’uburinganire bishimishije aho umugabo n’umugore bose bagira uruhare rungana mu kwita ku muryango, ubu bushakashatsi bugaragaza ko hakirimo icyuho kugirango ibi bigerweho neza ku rugero rwo hejuru.

Norbert Nyuzahayo


Article crated on 2018-09-17 17:16:45

Search

     

RWAMREC Values

  • Men are naturally loving, caring and sensitive; and may practice compassion and non-violence.


  • Powerful men do not need to hurt or blame others.


  • Men of quality do not fear equality.


  • There are non-violent, non-abusive, and non-controlling means of solving problems and conflicts.

Quotes on Gender

  • “A state that does not educate and train women is like a man who only trains his right arm.” ― Jostein Gaarder, Sophie's World


  • “If women are expected to do the same work as men, we must teach them the same things.” ― Plato, The Republic

  • “In politics, If you want anything said, ask a man. If you want anything done, ask a woman.” ― Margaret Thatcher