Phone: +250 788315140 Email: info@rwamrec.org

Ibi ni ibyatangajwe na Bwana Rutayisire Fidele umuyobozi wa RWAMREC (Rwanda Men’s Resource Center) ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama yahuje Rwamrec n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Minagri,Migeprof, Mininfra, Ajeprodho n’indi miryango itandukanye aho bareberaga hamwe uko uruhare rw’umugabo n’umwana w’umuhungu rwarushaho kuzamurwa mu kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Aganira n’itangazamakuru Bwana Rutayisire yavuze ko imyumvire y’umugabo ku ihame ry’uburinganire mu Rwanda iri kugenda izamuga gusa avuga ko abagabo bakiri bacye ugereranyije n’abari mu gihugu mu kwita ku ihame ry’uburinganire.

Yakomeje avuga kandi ko hagikenewe imbaraga no kwigisha kugira ngo uruhare rw’umugabo n’umwana w’umuhungu mu kwita ku ihame ry’uburinganire rurusheho kuzamuka ku kigero cyo hejuru.

Ati “iyo urebye ubu imyumvire y’abagabo ku ihame ry’uburinganire iragenda ihinduka, ihohoterwa rwaragabanutse ku kigero cya 45%, ubuzima bw’umugore burahinduka ku buryo bugaragara gusa haracyakenewe ubukangurambaga kugirango ihame ry’uburinganire rigerweho neza kuko hari bimwe na bimwe umugabo agifiteho uburenganzira kurusha umugore.

Abitabiriye iyi nama basanga gukorana n’umugabo ariryo banga ryo kugera ku buringanire nyabwo kuko umugabo aramutse atabigizemo uruhare uburinganire ntibwagerwaho ikaba ariyo mpamvu bavuga ko umugabo n’umwana w’umuhungu bagomba kugira uruhare rugaragara mu kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Norbert Nyuzahayo