Strict Standards: Only variables should be passed by reference in /home/clients/a0bf0540958599b65a869b1d0c7e4a60/web/tmp/cache/skel/html_420b85449b3a67cab88d772d2d052b7d.php on line 647
W E L C O M E   T O   R W A M R E C   O F F I C I A L  W E B S I T E

Contact address

RWAMREC 

Kimironko, Road to Kigali Parents' School
KG 15 AVE 6 (OR) KG 149 ST 1
P.O.Box 5768 Kigali
Tel: + 250 788315140
       + 250 788381183
       + 250 788381184
email: info@rwamrec.org
Website: www.rwamrec.org

Follow us on Twitter

Our Social Media

Newsletter subscription


Fidele RUTAYISIRE Perezida w’inama y’ubuyobozi ya RWAMREC avuga ko basanze bamwe mu bagabo hirya no hino mu bice bigize u Rwanda bakabahugura ku birebana n’uburinganire kandi bikaba bimaze gutanga ireme rishimishije ry’uburinganire n’ubwo ngo hakiri ikibazo cyo kugera ku mubare mwinshi w’abagabo.

Fidele RUTAYISIRE yagize ati:”kubera ko iyo uhinduye umugabo nawe ahindura umugore n’umugore ndetse bagahindura n’abana , iyo abagabo bahindutse ibyemezo byo mu rugo nabyo birahinduka twagiye dusanga abagabo hirya no hino tukabaganiriza ku birebana n’uburinganire kandi ni igikorwa cyatanze umusaruro kuko cyatumye ireme ry’uburinganire rizamuka ndetse bwumvikana neza mu muryango, ntidushobora kugera ku iterambere tutanyuze ku mugabo kuko umugabo ni urufunguzo (password) nyarwo rwo kugera ku iterambere nyaryo ry’umuryango, icyakora ntitureba ku bagabo gusa nubwo aribo twibandaho ntitwibagirwa n’abagore kuko bose bahuriza hamwe mu myubakire y’umuryango”.

Gusa ariko n’ubwo intambwe imaze guterwa igaragara nk’ishimishije nk’uko Fidele RUTAYISIRE abitangaza ngo nta gushidikanya ko hakiri imbogamizi kuko ngo haracyari ikibazo cyo kugera ku bagabo benshi.

Abagabo tumaze kugeraho ni 45% urumva ko tutaragera aho twifuza kugera ari ayo mpamvu bikigoranye ngo tugere ku ntambwe nyayo twifuza.

Naho Marie Goretti Mukanzigiye umwe mu bari bitabiriye iyi nama irebana n’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo yateguwe na Rwamrec avuga ko bimwe mu byo asaruye muri iyi nama aruko buri wese akwiriye gufata iya mbere mu kugira uruhare mu buringanire.

Yagize ati:”buri muntu wese uburinganire buramureba yaba umugabo cyangwa umugore, icyo numva navuga n’uko abagabo bakwiriye guhinduka kuko usanga hirya no hino mu muryango nyarwanda usanga abagabo benshi aribo bakandamiza abagore bigakurura amahane mu muryango ariko iyo umugabo atanze ituze mu rugo bituma umuryango utekana n’uburinganire rero n’aho bukwiriye guhera”.

RWAMREC ni umuryango uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu iterambere ry’Abanyarwanda, ikaba kur’ubu imaze gutanga amahugurwa ku Banyarwanda banyuranye haba abagabo n’abagore mu Rwego rwo kubumbatira no gushyigikira ireme ry’uburinganire n’amahoro mu muryango Nyarwanda

Yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA


Article crated on 2018-09-13 10:17:47

Search

     

RWAMREC Values

  • Men are naturally loving, caring and sensitive; and may practice compassion and non-violence.


  • Powerful men do not need to hurt or blame others.


  • Men of quality do not fear equality.


  • There are non-violent, non-abusive, and non-controlling means of solving problems and conflicts.

Quotes on Gender

  • “A state that does not educate and train women is like a man who only trains his right arm.” ― Jostein Gaarder, Sophie's World


  • “If women are expected to do the same work as men, we must teach them the same things.” ― Plato, The Republic

  • “In politics, If you want anything said, ask a man. If you want anything done, ask a woman.” ― Margaret Thatcher