Aho tubarizwa

RWAMREC 

Kimironko, Road to Kigali Parents' School
KG 15 AVE 6 (OR) KG 149 ST 1
P.O.Box 5768 Kigali
Tel: + 250 788315140
       + 250 788381183
       + 250 788381184
email: info@rwamrec.org
Website: www.rwamrec.org

Dukurikire kuri Twitter

Inkoranyambaga zacu

Akanyamakuru kacu


Mu bushakashatsi umuryango uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore, RWAMREC wamuritse kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Kanama 2018 bwagaragaje ko abagabo bashobora guhinduka bakita ku buzima bw’umugore n’umwana.

Ubu bushakashatsi bwiswe “Randomised Control Trial” bwakorewe mu turere tune aho bwagaragaje ko habayeho igabanuka ry’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku rugero rwa 40%, naho mu bijyanye no gufatira ibyemezo hamwe hagati y’umugore n’umugabo byarazamutse ndetse gahunda z’abagabo zo guherekeza abagore igihe bagiye kwipimisha,kubyara,kuvuza no kwita ku bana nabyo byarazamutse.

Ikindi Imirimo yari yarahariwe abagore ubu bushakashatsi bwagaragaje ko umugabo ashobora kuyigiramo uruhare.

Rutayisire Fidele, umuyobozi wa RWAMREC asanga ubu bushakashatsi harimo ibanga.Yagize ati ”Niba dushaka kugera ku buringanire nyabwo tugomba gukora nk’abagabo, niba dushaka kugera ku buzima bw’umugore n’umwana ku rwego rushimishije umugabo agomba kubigiramo uruhare.”

Uwari uhagarariye Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko uruhare rw’umugabo mu kwita ku mibereho y’umuryango rufite akamaro kanini ndetse ko ubu bushakashatsi ari indi ntambwe yunganira Leta.

Yagize ati”U Rwanda rwateye intambwe nini mu bice bitandukanye by’ubuzima ,birimo kuboneza urubyaro, kugabanya impfu z’abana n’izababyeyi bapfa babyara, uruhare rw’umugabo mu guherekeza umugore we kubyara ni runini, turamutse tugabanije umubare niyo waba muto wa ziriya mpfu twavugaga kubera umushinga nkuyu uje uje gutera intambwe itwunganira.”

Muri iki gihe ababyeyi bapfa babyara bageze kuri 210/100.000 naho impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu ni 50/1000 mu gihe mu 2014 zari 60/1000.Kwimakaza ihame ry’uburinganire aho umugabo n’umugore bose bagira uruhare rungana mu kwita ku muryango bigaragazwa nk’ibyafasha kugabanya izi mpfu mu muryango ariko nubwo bimeze gutyo ubu bushakashatsi bugaragaza ko hakirimo icyuho kugirango ibi bigerweho.


Article crated on 2018-09-06 16:29:41
#socialtags

Shakisha

Indangagaciro zacu

  • Imiterere kamere y’abagabo ni urukundo, kwita ku bantu no kumva ibibazo byabo, bashobora kugira impuhwe no kudahohotera
  • Abagabo bakomeye ntibake-nera kubabaza cyangwa kunnyega abandi
  • Abagabo nyabo ntibatinya uburinganire
  • Ntibahohotera, ntibangiza kandi ntibikubira uburyo bwo gukemura ibibazo n’amakimbirane

Ibyavuzwe ku buringanire

  • “Igihugu kitigisha igitsina gore kimeze nk'umugabo ukoresha ukuboko kwe kw'i buryo gusa. .” ― Jostein Gaarder, Sophie's World


  • “Ni abagore bagomba gukora imirimo imwe kimwe n'abagabo, tugomba kubigisha bimwe bose. ” ― Plato,

  • “Muri Politiki, niba wifuza bivugwa, baza umugabo, niba wifuza ko hagira igikorwa, bishinge umugore!” Margaret Thatcher