Contact address

RWAMREC 

Kimironko, Road to Kigali Parents' School
KG 15 AVE 6 (OR) KG 149 ST 1
P.O.Box 5768 Kigali
Tel: + 250 788315140
       + 250 788381183
       + 250 788381184
email: info@rwamrec.org
Website: www.rwamrec.org

Follow us on Twitter

Our Social Media

Newsletter subscription


Uruhare rw’abagabo ruracyari hasi mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda”.

Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Madamu Nyirasafari Esperance ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri igamije gushishikariza abagabo kugira uruhare mu kwirinda amakimbirane no gukumira ingaruka zayo ku bagore yateguwe n’ihuriro “Men Engage Africa” ku bufatanye na RWAMREC (Rwanda Men’s Resource Centre) kuri uyuwa 24 Gicurasi 2018.

Minisitiri Nyirasafari yavuze ko ugereranyije n’ibindi bihugu bya Afurika, u Rwanda ruri ku kigero cyiza mu bijyanye no kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu nzego zose, gusa avuga ko uruhare rw’abagabo rukiri hasi bityo ko hakwiriye gukomeza gutanga ubukangura mbaga kugira ngo abagabo barusheho kumva ne gutanga umusanzu wabo mu kubaka umuryango birinda amakimbirane yo mu ngo.

Yakomeje kandi avuga ko amakimbirane yo mu ngo ashobora kuviramo abantu kwicana bityo bakaba bagomba kuyarwanya kugira ngo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango rirusheho kugerwaho.

Bwana Rutayisire Fidèle Umuyobozi wa Rwamrec, yavuze ko ihame ry’uburinganire abagabo bamaze kurigira iryabo, ati “Umugore yahawe ijambo mu myanya y’ubuyobozi by’umwihariko mu nteko ishinga amategeko 64% ni abagore, no mu zindi nzego usanga umugore yarahawe ijambo.

Akomeza avuga ko ibi bituma bagira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu no kugarura amahoro mu muryango ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye byoku Isi.

Icyakora yasabye abanyarwanda kutumva ko bageze iyobajya mu buringanire, Bihatira kurwanya ubukene nka kimwe mu bitera amakimbirane.

Yavuze kandi ko ubu bafite abagabo barenga ibihumbi 20 bahindutse bemera kuva mu gasanduku k’ubugabo, bagenda baba abagabo b’indashyikirwa biyemeje gufatanya n’abagore babo muri gahunda z’iterambere ry’urugo no mu buzima busanzwe.

Imibare yatangajwe na Polisi yu Rwanda muri Gashyantare 2017, igaragaza ko mu mwaka wa 2016, abantu basaga 64 bishwe n’abo bashakanye. Abagore bishwe n’abagabo babo bari 45, abagabo bishwe n’abagore babo basaga 19 mu gihe abagabo 8 n’abagore 2 biyahuye biturutse ku makimbirane yo mu miryango.


Article crated on 2018-06-02 15:34:41

Search

     

RWAMREC Values

  • Men are naturally loving, caring and sensitive; and may practice compassion and non-violence.


  • Powerful men do not need to hurt or blame others.


  • Men of quality do not fear equality.


  • There are non-violent, non-abusive, and non-controlling means of solving problems and conflicts.

Quotes on Gender

  • “A state that does not educate and train women is like a man who only trains his right arm.” ― Jostein Gaarder, Sophie's World


  • “If women are expected to do the same work as men, we must teach them the same things.” ― Plato, The Republic

  • “In politics, If you want anything said, ask a man. If you want anything done, ask a woman.” ― Margaret Thatcher