Contact address

RWAMREC 

Kimironko, Road to Kigali Parents' School
KG 15 AVE 6 (OR) KG 149 ST 1
P.O.Box 5768 Kigali
Tel: + 250 788315140
       + 250 788381183
       + 250 788381184
email: info@rwamrec.org
Website: www.rwamrec.org

Follow us on Twitter

Our Social Media

Newsletter subscription


Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi babwiye Umuseke ko kwitwa umutware w’urugo aribyo byatumaga baharira imwe mu mirimo y’urugo abagore bumva ko umugabo ari umunyacyubahiro bagateshuka ku nshingano

Mu kiganiro Umuseke wagiranye na bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Karongi bavuga ko kuba umugabo yitwa umutware w’urugo bumvaga ngo nta kazi ko mu rugo akwiye gufatanya n’uwo bashakanye.
Bakavuga ko bakuze basanga mu giturage ba Se ari abatware b’urugo ko imirimo myinshi yo mu rugo yakorwaga n’umugore, umugabo akiyicarira.
Havugimana Innocent wo mu Murenge wa Bwishyura avuga ko baje guhindura imyumvire bitewe n’umushinga witwa Prevention Plus n’izindi gahunda zitandukanye bahabwa n’inzego za Leta zatumye bahindura imyumvire.
Ati: “Twari mu bujiji ntitwumvaga uburinganire icyo aricyo, numvaga umugabo akwiye gukomeza kwitwa umutware w’urugo kugira ngo umugore atamusuzugura.”
Shyikiro Ntayoberwa Umuhuzabikorwa w’umushinga Prevention Plus mu Karere ka Karongi avuga ko guhindura imyumvire ya bamwe mu bagabo cyangwa abagore bitiranyaga uburinganire byabatwaye iminsi itari mike.
Avuga ko bazengurutse Imirenge13 igize aka Karere baganira n’abaturage bo mu Midugudu itandukanye binyuze mu mugoroba w’ababyeyi ndetse no mu bigo by’amashuri babasobanurira iki kibazo.
Ati: “Imbogamzi ya mbere twabanje guhura nayo kwari ukumvisha abagabo ko gukorera urugo bitabavanaho inshingano zo kuba abagabo tunabasaba ko bajya bitabira umugoroba w’ababyeyi nk’uko abagore babikora.”
Shyikiro avuga ko ikibazo gisigaye kuri ubu ari cya bamwe mu baturage bahishira ihohoterwa ribera mu miryango batinya kubibwira inzego z’ubuyobozi.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Karongi Bagwire Espérance yabwiye Umuseke ko hari abakozi ku rwego rw’Akarere bafite uburinganire mu nshingano bafatanya n’abakozi b’imiryango itegamiye kuri Leta kandi ko bimaze gutanga umusaruro mu baturage bari bafite imyumvire iri hasi kuri iki kibazo.
Ati: “Abafatanyabikorwa bafite uruhare mu iterambere ry’abaturage kuko iki kibazo nicyo gikunze guhangayikisha ubuyobozi gusa gitangiye kumvikana.”
Kuva mu mwaka wa 2016 Umushinga Prevention Plus mu Karere ka Karongi umaze guhugura abantu 7 muri buri mu Mudugudu bagize Komite y’umugoroba w’ababyeyi ndetse no mu bigo by’amashuri 52. Itegeko rishya rigenga umuryango riha umugore inshingano n’ububasha bungana mu micungire y’urugo.

Visi Meya w’ubukungu Bagwire Esperance avuga ko guhugura abaturage ku buringanire bimaze kugabanya ihohoterwa ribera mu ngo

Shyikiro Ntayoberwa Umuhuzabikorwa w’umushinga wa Prevention Plus mu Karere ka Karongi

Visi Meya Bagwire Esperance aha icyemezo cy’ishimwe umushinga Prevention Plus mu imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa


Article crated on 2018-06-02 15:16:09

Search

     

RWAMREC Values

  • Men are naturally loving, caring and sensitive; and may practice compassion and non-violence.


  • Powerful men do not need to hurt or blame others.


  • Men of quality do not fear equality.


  • There are non-violent, non-abusive, and non-controlling means of solving problems and conflicts.

Quotes on Gender

  • “A state that does not educate and train women is like a man who only trains his right arm.” ― Jostein Gaarder, Sophie's World


  • “If women are expected to do the same work as men, we must teach them the same things.” ― Plato, The Republic

  • “In politics, If you want anything said, ask a man. If you want anything done, ask a woman.” ― Margaret Thatcher