Strict Standards: Only variables should be passed by reference in /home/clients/a0bf0540958599b65a869b1d0c7e4a60/web/tmp/cache/skel/html_1dbc4833c342eb9fd4fab4352d0520dd.php on line 651
I K A Z E   K U   R U B U G A   R W ' U M U R Y A N G O   R W A M R E C

Aho tubarizwa

RWAMREC 

Kimironko, Road to Kigali Parents' School
KG 15 AVE 6 (OR) KG 149 ST 1
P.O.Box 5768 Kigali
Tel: + 250 788315140
       + 250 788381183
       + 250 788381184
email: info@rwamrec.org
Website: www.rwamrec.org

Dukurikire kuri Twitter

Inkoranyambaga zacu

Akanyamakuru kacu


Bwari butangiye kwira ubwo umugoroba w’ababyeyi watangiraga mu mudugudu wa Gisiza mu Kagali ka Bugaragara mu murenge wa Shyorongi. Byari biteganyijwe ko utangira saa cyenda n’igice ariko isaha zageze hari abantu bake kuko abenshi bari bagiye gutabara umuryango wagize ibyago ugapfusha umwana muto w’imyaka 7. Abakozi ba RWAMREC nabo bitabiriye iki gikorwa kugirango birebere ubwabo uburyo umugoroba w’ababyeyi ari ingirakamaro kandi ngo barebe niba amahugurwa yahawe imboni yarabagiriye akamaro.
Musengimana Eugene n’umugore we Mukahigiro batangiye gutanga ubuhamya hamaze kugera abantu bagera kuri 50. Bavuze ko batizeranaga cyane cyane ku birebana n’ikoreshwa ry’umutungo w’urugo rwabo kubera ko batabwiranaga icyo buri wese yinjije. Uyu muco baje kuwureka ubwo baganiraga n’imboni ya RWAMREC maze bakagirwa inama yo gushyira hamwe no kujya inama ku birebana no gucunga umutungo wabo. Ubuhamya bwabo bwashimangiwe n’ubwa Mukandushabandi Clementine n’umugabo we Biziyaremye papias.

Kazungu ahoberana n’umugore we nk’ikimenyetso cyo kwiyunga

Kazungu nawe yazamuye ikiganza asaba ijambo. Umugore we nawe yari ahari maze basabwa bombi kuza imbere. Bombi barahagurutse baratumbirana ku buryo buri wese yabonaga uburakari bwabo n’uburyo ihohoterwa rishobora gutandukanya abashakanye. Kazungu yatangiye agaragaza ko atanejejwe n’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga bari baganiriyeho n’umugore we. Yagize ati: twumvikanye ko tuzagurisha inka maze tukagura umurima. Tumaze kuyigurisha, nsaba umugore wanjye ko yampa 20,000 Frw arayanyima ahubwo yose ayajyana kuri banki. Kazungu yashinje umugore we kujyana ayo mafaranga mu bimina. Abari aho bavuze ko Adria ari umugore w’intwari kandi ko akorana umurava mu byo akora byose kandi banamushimiye ubutwari yagize dore ko yaje kugura umurima muri ayo mafaranga bagurishije inka. Umugore wa Kazungu nawe yagaragaje uburyo umugabo we adakorera urugo rwe cyane ahubwo akanezezwa no kwaya iby’urugo kandi akanamukeka kumuca inyuma. Umugabo umwe mu bari bitabiriye ibiganiro yabajije Kazungu ati: ukeka ko byari kuborohera kugura umurima iyo ukuramo ibihumbi 20,000 ukabikoresha ibyo wishakiye? Maze Kazungu araseka bigaragaza ko nawe yari azi neza ko ibyo umugore we yakoze byari byo. Maze abari aho bose bakoma mu mashyi. Kazungu yahise asaba imbabazi umugore we.

Abaturage ba Gisiza mu Kagali ka Bugaragara bishimiye gahunda RWAMREC ibagezaho


Article crated on 2015-10-23 14:16:38
#socialtags

Shakisha

Indangagaciro zacu

  • Imiterere kamere y’abagabo ni urukundo, kwita ku bantu no kumva ibibazo byabo, bashobora kugira impuhwe no kudahohotera
  • Abagabo bakomeye ntibake-nera kubabaza cyangwa kunnyega abandi
  • Abagabo nyabo ntibatinya uburinganire
  • Ntibahohotera, ntibangiza kandi ntibikubira uburyo bwo gukemura ibibazo n’amakimbirane

Ibyavuzwe ku buringanire

  • “Igihugu kitigisha igitsina gore kimeze nk'umugabo ukoresha ukuboko kwe kw'i buryo gusa. .” ― Jostein Gaarder, Sophie's World


  • “Ni abagore bagomba gukora imirimo imwe kimwe n'abagabo, tugomba kubigisha bimwe bose. ” ― Plato,

  • “Muri Politiki, niba wifuza bivugwa, baza umugabo, niba wifuza ko hagira igikorwa, bishinge umugore!” Margaret Thatcher