Aho tubarizwa

RWAMREC 

Kimironko, Road to Kigali Parents' School
KG 15 AVE 6 (OR) KG 149 ST 1
P.O.Box 5768 Kigali
Tel: + 250 788315140
       + 250 788381183
       + 250 788381184
email: info@rwamrec.org
Website: www.rwamrec.org

Dukurikire kuri Twitter

Inkoranyambaga zacu

Akanyamakuru kacu


HeForShe ni igikorwa cy’ubukangurambaga kigamije guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye cyatangijwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere ry’abagore (UN Women). Ubu bukangurambaga bugamije guhindura abagabo n’abasore umusemburo mwiza uzatuma uburinganire n’ubwuzuzanye bigerwaho kandi bakanakangurirwa kugira uruhare mu gukuraho ibitera ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore.
Kuberako ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo butera ingaruka mbi ku bagagize umuryango bose (abagore, abagabo n’abana), iki gikorwa cy’ubukangurambaga kigamije guha umwanya abagabo nabo ngo bagire uruhare mu bikorwa byari bisanzwe bifatwa nk’aho bireba abagore gusa. Igihe kirageze ngo abagabo nabo basobanukirwe icyo bakora ngo bashyigikire uburenganzira bw’abagore maze banabashe kuryoherwa n’ibyiza byo kongerera ubushobozi abagore.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame ni umwe mu bayobozi 10 b’ibihugu batoranyijwe kuba icyitegrerezo mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye.
Ku wa gatanu tariki ya 18 Nzeri 2015, Minisiteri ifite uburinganire mu nshingano zayo yateguye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cy’ubukangurambaga cya HeforShe ku rwego rw’igihugu. Iki gikorwa cyari gikuriwe na Nyakubahwa Bernard Makuza, Perezida w’umutwe wa Sena.

Nyakubahwa Bernard MAKUZA wari ukuriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cy’ubukangurambaga cya HeForShe mu Rwanda.

RWAMREC nk’umuryango ufite ibikorwa bigamije guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda yagize uruhare runini mu bikorwa byo gutangiza ubu bukangurambaga mu Rwanda. Abagabo bagera kuri 60 biyemeje kugira uruhare mu buringanire babitojwe na RWAMREC bari bitabiriye iki gikorwa.

Abagabo bahuguwe na RWAMREC bitabiriye ibirori byo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bwa HeforShe ku rwego rw’igihugu.

Umunyamabanga Nshwingwabikorwa wa RWAMREC, Bwana Munyamaliza Edouard ageza ijambo ku bitabiriye.

Nyakubahwa Bernard MAKUZA amurikirwa bimwe mu bikorwa bya RWAMREC

Ntibimenya Hassan na Mukakimonyo Hassina batojwe na RWAMREC uburinganire n’ubwuzuzanye. Batanze ubuhamya bw’ukuntu uwo bitaga ‘intare’ yahindutse akaba umugabo w’icyitegererezo mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango we no mu baturanyi


Article crated on 2015-09-29 12:21:52
#socialtags

Shakisha

Indangagaciro zacu

  • Imiterere kamere y’abagabo ni urukundo, kwita ku bantu no kumva ibibazo byabo, bashobora kugira impuhwe no kudahohotera
  • Abagabo bakomeye ntibake-nera kubabaza cyangwa kunnyega abandi
  • Abagabo nyabo ntibatinya uburinganire
  • Ntibahohotera, ntibangiza kandi ntibikubira uburyo bwo gukemura ibibazo n’amakimbirane

Ibyavuzwe ku buringanire

  • “Igihugu kitigisha igitsina gore kimeze nk'umugabo ukoresha ukuboko kwe kw'i buryo gusa. .” ― Jostein Gaarder, Sophie's World


  • “Ni abagore bagomba gukora imirimo imwe kimwe n'abagabo, tugomba kubigisha bimwe bose. ” ― Plato,

  • “Muri Politiki, niba wifuza bivugwa, baza umugabo, niba wifuza ko hagira igikorwa, bishinge umugore!” Margaret Thatcher