Aho tubarizwa

RWAMREC 

Kimironko, Road to Kigali Parents' School
KG 15 AVE 6 (OR) KG 149 ST 1
P.O.Box 5768 Kigali
Tel: + 250 788315140
       + 250 788381183
       + 250 788381184
email: info@rwamrec.org
Website: www.rwamrec.org

Dukurikire kuri Twitter

Inkoranyambaga zacu

Akanyamakuru kacu


Ku tariki ya 6 n’iya 11 Kanama 2015, Umuryango RWAMREC wanejejwe no kwakira abakozi bane (Adin Thayer, Julie Lichtenberg, Tara Parish na Kenny Chartrand) bakorera porogaramu ya Leta Zunze Ubumwe Za Amerika yo gusangizanya ubumenyi ihuza abantu bavuye mu bice bitandukanye by’ isi binyuze mu banyamwuga baturuka mu byiciro bitandukanye (Proffessional Felloship program).
Uru rugendo bakoze rwari rugamije gusobanukirwa RWAMREC ndetse n’ibikorwa byayo dore ko umwe mu bakozi bayo aherutse kwitabira ibikorwa by’iyi gahunda byabereye muri Amerika.
Muri uru ruzinduko, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RWAMREC, Bwana Edouard Munyamaliza afatanije na bamwe mu bakozi barabakiriye maze abasobanurira muri make intego yayo ndetse n’ibikorwa byayo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RWAMREC yakira abashyitsi bakubutse muri Leta zunze Ubumwe bwa Amerika baje gusura ibikorwa bya RWAMREC

Ku itariki ya 11 Kanama basuye ibikorwa bya RWAMREC bikorerwa mu Karere ka Nyaruguru. By’umwihariko basuye ibikorwa biri mu mirenge ya Rusenge na Cyahinda. Baboneyeho umwanya wo kuganira n’abagabo bo muri iyi mirenge b’abafatanyabikorwa mu mushinga wa BANDEBEREHO wa RWAMREC.

Basuye itsinda ry’abagabo BANDEBEREHO mu Murengewa Cyahinda

Ibiganiro bagiranye byibanze ku ruhare rw’umugabo mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse no kurwanya ihohoterwa. Banasangiye kandi ibitekerezo ku birebana n’imyemerere ishingiye ku muco ifite aho ihurira n’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda ndetse no muri Amerika.

Bagize umwanya wo kwidagadurana n’abagize amatsinda ahugurwa
Nyuma y’ibiganiro birambuye bose biyemeje kongera gufata ingamba bahiga ndetse bashimangira kuba BANDEBEREHO mu miryango yabo n’aho batuye barangwa no guteza imbere uburinganire, ubwuzuzanye no kugira uruhare mu buzima bw’abagore n’abana.


Article crated on 2015-09-29 10:51:59
#socialtags

Shakisha

Indangagaciro zacu

  • Imiterere kamere y’abagabo ni urukundo, kwita ku bantu no kumva ibibazo byabo, bashobora kugira impuhwe no kudahohotera
  • Abagabo bakomeye ntibake-nera kubabaza cyangwa kunnyega abandi
  • Abagabo nyabo ntibatinya uburinganire
  • Ntibahohotera, ntibangiza kandi ntibikubira uburyo bwo gukemura ibibazo n’amakimbirane

Ibyavuzwe ku buringanire

  • “Igihugu kitigisha igitsina gore kimeze nk'umugabo ukoresha ukuboko kwe kw'i buryo gusa. .” ― Jostein Gaarder, Sophie's World


  • “Ni abagore bagomba gukora imirimo imwe kimwe n'abagabo, tugomba kubigisha bimwe bose. ” ― Plato,

  • “Muri Politiki, niba wifuza bivugwa, baza umugabo, niba wifuza ko hagira igikorwa, bishinge umugore!” Margaret Thatcher